Translator

MARIE CLAUDINIE SINGS AT UN

CONTACT US

EMAIL US
EMAIL MAIRE CLAUDINE
Phone: 347.465.4045
In USA:
KUKI NDIHO RWANDA
ORPHANS SUPPORT PROJECT
1186 FULTON STREET
BROOKLYN, NY 11216 USA

In Rwanda:
KUKI NDIHO RWANDA
Paroisse Ste FAMILLE
PO. BOX 442 KIGALI, RWANDA

Your Name (required)

Your Email (required)

Subject

Your Message

SNEAKER DRIVE

Kuki Ndiho partners with community organizations, schools of all levels, religious and cultural institutions to gather, collect and ship much-needed clothing items to its orphans in Rwanda. Please write us if interested in learning more at info@kukindiho.org Please include photos of yourself or your family to include with the individual clothing items so that we can thank you on our web site and so those to who receive the items will also know. snd

Annual Sneaker Drive

Seventh and eighth grader at the Christian Formation Student at St. Vincent Martyr Catholic Church in MADISON, NEW JERSEY are holding a sneaker drive for Rwandan Orphans through the holiday season. They will be collecting new or gently used sneakers in all sizes now. Please contact teacher Henry Page at EMAIL HERE

CALENDAR

May 2018
M T W T F S S
« Apr    
 123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
28293031  

STORY TELLING FOR HEALING & FUNDRAISING

ON TUESDAY April 3 , 2018 I Organized and Hosted STORYTELLING FOR HEALING & FUNDRAISING TO BENEFIT RWANDAN ORPHANS IN KIGALI VIA SOCIAL MEDIA FACEBOOK MESSENGER GROUP CALL
Its was very SUCCESSFUL , BELOW I AM SHARING WITH YOU THE OUTCOME STORIES THE ATTENDEES CREATED OR COLLECTED AFTER THE TRAINING. WORKSHOP SEMINAR
I am forever Grateful & Thankfully to all my TEAM IN RWANDA & USA . SPECIAL THANKS TO MY DONOR and SUPPORTERS in AMERICA.. God Bless You. You are amazing.

————————————————————————————
1 STORY from A PARTICIPANT OF OUR APRIL 3 WORKSHOP SEMINAR IN KIGALI & FACEBOOK GROUP CALL LIVE

Iyo witegereje mu mpande zose z’isi ugenda ubona abantu babayeho mubuzima bubabaje
cyane,kuburyo wibaza uko babayeho bikakuyobera,nyamara bo bakerageza kwihanganira ubwo buzima
baba babayemo kuko ntayandi mahitamo baba bafite.Abenshi mubaba babayeho nabi cyane usanga
umubare munini uba wiganjemo aba ndetse n’abagore.
Hano turagaruka kubuzima bw’abana b’impfubyi zirera,zikimenyera buri kimwe cyose kugirango
zibabashe kubaho.
Uyu musore yitwa MUHAWENIMANA JEAN DAMASCENE,ni imfubyi yirera ,ababyeyi be bose
barapfuye.Papa we yapfuye muri 1997 azize intambara y’abacengezi,naho mama we apfa mu 2013 azize
uburwayi.
DASCEMANE afite umuvandimwe we umwe ,ariko ntibabana kuko we yarubatse(yararongoye),bityo
Damascene yasigaye wenyine murugo.
Munzu ishaje,iri mukibanza gito cyane mbese inzu iri mumanegeka ,niho Muhawenimana aba wenyine,
aho abayeho mubuzima bubabaje cyane.Kubona ibyo kurya ni ikibazo,kugura imyambaro ni
ikibazo,kubona inkweto ni ikibazo,inzu abamo irashaje kandi nayo igiye kugwa,kubona ibyo kuryamaho
ni ikibazo,mbese ubuzima bwe burababaje.
Kumyaka 21,Damascene yiga mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye(secondary),uku kudindira
mumashuri byatewe n’ubuzima bubabaje yagiye anyuramo n’ubupfubyi.
Mubuzima busanzwe bwa burimunsi iyo atagiye ku ishuri,arabyuka akajya gushaka aho akora akazi
kugirango abone ikimutunga,imirimo akora harimo nko kuvomera abantu amazi,gutwaza abantu
imizigo,guhingira amafaranga,kwasiriza abantu inkwi,kuragira amatungo n’ibindi bitandukanye akorera
abantu kugirango abone ibimutunga.
Aha wakibaza ngo yiga gute?mu gihe cyo kwiga ,iyo atari muri weekend,abyuka kare agashaka umurimo
asiga akoreye umuntu kugirango nataha aze kubona ibyo arya atashye.Ku ishuri sasita ntabwo arya kuko
ntamafaranga yo kurya yishyuye.Iyo ageze murugo avuye ku ishuri,n’ubundi ajya gushakisha aho yabona
icyo ariburarire.
Imbogamizi ahura nazo mubuzima bwe bwa buri munsi,kuba aba wenyine ntawe asiga
murugo,kutabona ibyo kurya ku gihe,kubwirirwa ku ishuri sasita,kuba munzu wenyine kandi ishaje
ntabushobozi afite bwo kuyisana,kutabona imyambaro,ibiryamirwa,inkweto n’ibindi bibangamira
ubuzima bwe bwa burimunsi.
Akunda kwiga ariko akabura amikoro,ari nayo ntandaro yo kudindira mu myigire,nawe urumva umuntu
ufite imyaka 21 akaba yiga mu mwaka wa mbere!Gusa afite intumbero ko aranagije kwiga yumva yazaba
umuganga,bityo akiteza imbere ndetse agahindura amateka y’ubuzima bwe.
Ushobora kwibaza ikintu yumva akeneye mubuzima bwe kimugora cyane?aha yifuza ko abonye
ubufasha akabona inzu yo kubamo,byamugirira akamaro cyane kuko kuba inzu abamo igiye kumugwaho
ari ikibazo gikomeye cyane.
Ngubwo ubuzima bubabaje MUHAWENIMANA JEAN DAMASCENE abamo,nubwo bubabaje ntabwo
abwinubira kuko ntaruhare yagize kugirango abe imfubyi.Dutekereze kand twite kubana b’imfubyi.

=========================================================

STORY 2.
From Our Participant in STORY TELLING FOR HEALING & FUNDRAISING WORKSHOP IN KIGALI , RWANDA VIA FACEBOOK GROUP CALL HOSTED & ORGANIZED BY MARIE CLAUDINE MUKAMABANO , MISS GLOBAL PEACE 2018

—————————————————
STORYTELLING
Mubuzima bwacu bwaburimunsi,usanga twibaza ibibazo bitandukanye,bitewe n’ibyodukenera
mubuzima busanzwe.Ukumva umuntu aribaza ati” ese bazaduhemba ryari ko ukwezi
kwashize?”undi akibaza ati”Telephone yanjye ntabwo ikigezweho,ngomba kugura indi ijyanye
n’igihe”undi nawe ati “mfite ikibazo cya decoder yanjye,ntabwo igifata television runaka…….”
Ibi nibimwe mubibazo abantu bibaza kandi ugasanga koko byabatesheje umutwe,bahangayitse
cyane ukagirango bidacyemutse ubuzima ntibwakomeza.
Nyamara kurundi ruhande,hari abantu bafite ibibazo bikomeye cyane,kuburyo n’ubuzima
bwabo buba buri mumanegeka ,mumvugo y’iki gihe,kubaho ari ah’Imana.
Aha ni mu ntara y’iburengerazuba,akarere ka Ngororero,Umurenge wa kavumu,hari umwana
witwa RUKUNDO MBYOGO.Amazina ye aratangaje, yambwiye ko atabonye amahirwe yo
guhabwa amazina yuzuye neza ,kuko ababyeyi be bakagombye kumwita amazina batabanye
neza. RUKUNDO abana na nyina gusa kuko papa we yarabataye ajya gushaka undi mugore.
Rukundo,bashiki be babiri na nyina,babayeho mubuzima bukakaye cyane kuko papa we nubwo
yashatse undi mugore,ajya agaruka murugo yasinze.Abana kuko bamutinya,bo bahita
bamuhunga,ubundi agahangana na nyina.Akamukubita,akamutuka ndetse akamubwira ko
ntacyo amaze.
Reka tuvuge kubuzima bwa buri munsi bwa Rukundo.Rukundo ni umwana ubabaye cyane ,arya
rimwe narimwe,yambara imyambaro ishaje nayo ahabwa n’abagiraneza,inkweto azibona
yazitoraguye aho bazitaye,gukaraba ni rimwe narimwe,kubona aho kuryama ni ikibazo ,kuko
baba munzu y’icyumba kimwe ari bane kandi bakarara kuburiri bumwe we,nyina na bashiki be
babiri,inzu babamo nayo irava ,birumvikana mugihe cy’imvura,iyo iguye nijoro barabyuka
kugirango batanyagirwa,kubona amakaye yo kujyana ku ishuri ni ikibazo,imyamabaro y’ishuri ni Umunsi umwe Rukundo arabyutse,imvura ntayaguye,yaraye adakarabye ,yaburaye,umusatsi
udasokoje n’imyenda ishaje,ntaribujye ku ishuri kuko ashonje .Ni umunsi w’isoko ,hari abantu
bagiye mu isoko kandi bakeneye umuntu ubatwaza imizigo.Rukundo ajya kubasaba akazi ko
kubatwaza imizigo bakajyana ku isoko.Isoko riri muri kilometero zisaga 20 (20 Km).Ariko
ntayandi mahitamo Rukundo afite,agomba gutwara iyo mizigo kugirango abone icyo aza kurya .
Ubu ku myaka 15 ari mu mwaka wa3 w’amashuri abanza,aho avuga ko kudindira biterwa no
gusiba ishuri bya hato nahato kubera ibibazo by’ubukene,kubura ibikoresho by’ishuri,imirimo
akora ituma isiba amasomo ibi byose bigatuma yiga yagera hagati mumwaka agata
ishuri.Bigatuma agenda adindira.
Mubyukuri uyu mwana afite ishyaka ryo kwiga ,ukumva arangije kwiga yazaba umusilikare
mwiza ,agatanga umusanzu we mukurinda igihugu cye cyamubyaye no kugiteza imbere dore ko
igisirikare cy’u Rwanda gisigaye ari icyumwuga aho kukinjiramo bisaba kuba wararangije nibura
amashuri yisumbuye(secondary).Avuga ko abonye ubushobozi ,akabona abaterankunga
bamufasha mubuzima bwe bwaburimunsi,akiga byamubera icyiraro cyamufasha kwikura
mubibazo abayemo we n’umuryango we.
Aha ushobora kwibaza aho uyu mwana agana ukurikije ubuzima abayemo,ariko ntakidashoka
abonye abamutera inkunga ashobora kugera ku nzozi ze kandi akiteza imbere ,agahindura

=======================================================

STORY TELLING FOR HEALING & FUNDRAISING
Iyo witegereje mu mpande zose z’isi ugenda ubona abantu babayeho mubuzima bubabaje
cyane,kuburyo wibaza uko babayeho bikakuyobera,nyamara bo bakerageza kwihanganira ubwo buzima
baba babayemo kuko ntayandi mahitamo baba bafite
.Abenshi mubaba babayeho nabi cyane usanga
umubare munini uba wiganjemo aba ndetse n’abagore.
Hano turagaruka kubuzima bw’abana b’impfubyi zirera,zikimenyera buri kimwe cyose kugirango
zibabashe kubaho.

Uyu musore yitwa MUHAWENIMANA,ni imfubyi yirera ,ababyeyi be bose
barapfuye.Papa we yapfuye muri 1997 azize intambara y’abacengezi,naho mama we apfa mu 2013 azize
uburwayi.
MUHAWENIMA afite umuvandimwe we umwe ,ariko ntibabana kuko we yarubatse(yararongoye),bityo
yasigaye wenyine murugo.
Munzu ishaje,iri mukibanza gito cyane mbese inzu iri mumanegeka ,niho Muhawenimana aba wenyine,
aho abayeho mubuzima bubabaje cyane
.Kubona ibyo kurya ni ikibazo,kugura imyambaro ni
ikibazo,kubona inkweto ni ikibazo,inzu abamo irashaje kandi nayo igiye kugwa,kubona ibyo kuryamaho
ni ikibazo,mbese ubuzima bwe burababaje.
Kumyaka 21,MUHAWENIMANA yiga mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye(secondary),uku kudindira
mumashuri byatewe n’ubuzima bubabaje yagiye anyuramo n’ubupfubyi.

Mubuzima busanzwe bwa burimunsi iyo atagiye ku ishuri,arabyuka akajya gushaka aho akora akazi
kugirango abone ikimutunga,imirimo akora harimo nko kuvomera abantu amazi,gutwaza abantu
imizigo,guhingira amafaranga,kwasiriza abantu inkwi,kuragira amatungo n’ibindi bitandukanye akorera
abantu kugirango abone ibimutunga.

Aha wakibaza ngo yiga gute?mu gihe cyo kwiga ,iyo atari muri weekend,abyuka kare agashaka umurimo
asiga akoreye umuntu kugirango nataha aze kubona ibyo arya atashye.Ku ishuri sasita ntabwo arya kuko
ntamafaranga yo kurya yishyuye.Iyo ageze murugo avuye ku ishuri,n’ubundi ajya gushakisha aho yabona
icyo ariburarire.
Imbogamizi ahura nazo mubuzima bwe bwa buri munsi,kuba aba wenyine ntawe asiga
murugo,kutabona ibyo kurya ku gihe,kubwirirwa ku ishuri sasita,kuba munzu wenyine kandi ishaje
ntabushobozi afite bwo kuyisana,kutabona imyambaro,ibiryamirwa,inkweto n’ibindi bibangamira
ubuzima bwe bwa burimunsi.

Akunda kwiga ariko akabura amikoro,ari nayo ntandaro yo kudindira mu myigire,nawe urumva umuntu
ufite imyaka 21 akaba yiga mu mwaka wa mbere!Gusa afite intumbero ko aranagije kwiga yumva yazaba
umuganga,bityo akiteza imbere ndetse agahindura amateka y’ubuzima bwe.
Ushobora kwibaza ikintu yumva akeneye mubuzima bwe kimugora cyane?aha yifuza ko abonye
ubufasha akabona inzu yo kubamo,byamugirira akamaro cyane kuko kuba inzu abamo igiye kumugwaho
ari ikibazo gikomeye cyane.
Ngubwo ubuzima bubabaje MUHAWENIMANA abamo,nubwo bubabaje ntabwo
abwinubira kuko ntaruhare yagize kugirango abe imfubyi.Dutekereze kand twite kubana b’imfubyi.

#####################################################################

STORYTELLING FOR HEALING & FUNDRAISING

Mubuzima bwacu bwaburimunsi,usanga twibaza ibibazo bitandukanye,bitewe n’ibyodukenera
mubuzima busanzwe.Ukumva umuntu aribaza ati” ese bazaduhemba ryari ko ukwezi
kwashize?”undi akibaza ati”Telephone yanjye ntabwo ikigezweho,ngomba kugura indi ijyanye
n’igihe”undi nawe ati “mfite ikibazo cya decoder yanjye,ntabwo igifata television runaka…….”
Ibi nibimwe mubibazo abantu bibaza kandi ugasanga koko byabatesheje umutwe,bahangayitse
cyane ukagirango bidacyemutse ubuzima ntibwakomeza.

Nyamara kurundi ruhande,hari abantu bafite ibibazo bikomeye cyane,kuburyo n’ubuzima
bwabo buba buri mumanegeka ,mumvugo y’iki gihe,kubaho ari ah’Imana.
Aha ni mu ntara y’iburengerazuba,akarere ka Ngororero,Umurenge wa kavumu,hari umwana
witwa MBYOGO
.Amazina ye aratangaje, yambwiye ko atabonye amahirwe yo
guhabwa amazina yuzuye neza ,kuko ababyeyi be bakagombye kumwita amazina batabanye
neza. MBYOGO abana na nyina gusa kuko papa we yarabataye ajya gushaka undi mugore.
MBYOGO,bashiki be babiri na nyina,babayeho mubuzima bukakaye cyane kuko papa we nubwo
yashatse undi mugore,ajya agaruka murugo yasinze.Abana kuko bamutinya,bo bahita
bamuhunga,ubundi agahangana na nyina.Akamukubita,akamutuka ndetse akamubwira ko
ntacyo amaze.

Reka tuvuge kubuzima bwa buri munsi bwa MBYOGO. MBYOGO ni umwana ubabaye cyane ,arya
rimwe narimwe,yambara imyambaro ishaje nayo ahabwa n’abagiraneza,inkweto azibona
yazitoraguye aho bazitaye,gukaraba ni rimwe narimwe,kubona aho kuryama ni ikibazo ,kuko
baba munzu y’icyumba kimwe ari bane kandi bakarara kuburiri bumwe we,nyina na bashiki be
babiri,inzu babamo nayo irava ,birumvikana mugihe cy’imvura,iyo iguye nijoro barabyuka
kugirango batanyagirwa,kubona amakaye yo kujyana ku ishuri ni ikibazo,imyamabaro y’ishuri ni
ikibazo ,kwiyogoshesha ni ingora bahizi n’ibindi ntarondoye .

Umunsi umwe MBYOGO arabyutse,imvura ntayaguye,yaraye adakarabye ,yaburaye,umusatsi
udasokoje n’imyenda ishaje,ntaribujye ku ishuri kuko ashonje .Ni umunsi w’isoko ,hari abantu
bagiye mu isoko kandi bakeneye umuntu ubatwaza imizigo.MBYOGO ajya kubasaba akazi ko
kubatwaza imizigo bakajyana ku isoko.Isoko riri muri kilometero zisaga 20 (20 Km).Ariko
ntayandi mahitamo MBYOGO afite,agomba gutwara iyo mizigo kugirango abone icyo aza kurya .
Ubu ku myaka 15 ari mu mwaka wa3 w’amashuri abanza,aho avuga ko kudindira biterwa no
gusiba ishuri bya hato nahato kubera ibibazo by’ubukene,kubura ibikoresho by’ishuri,imirimo
akora ituma isiba amasomo ibi byose bigatuma yiga yagera hagati mumwaka agata
ishuri.Bigatuma agenda adindira.

Mubyukuri uyu mwana afite ishyaka ryo kwiga ,ukumva arangije kwiga yazaba umusilikare
mwiza ,agatanga umusanzu we mukurinda igihugu cye cyamubyaye no kugiteza imbere
dore ko
igisirikare cy’u Rwanda gisigaye ari icyumwuga aho kukinjiramo bisaba kuba wararangije nibura
amashuri yisumbuye(secondary).Avuga ko abonye ubushobozi ,akabona abaterankunga
bamufasha mubuzima bwe bwaburimunsi,akiga byamubera icyiraro cyamufasha kwikura
mubibazo abayemo we n’umuryango we.

Aha ushobora kwibaza aho uyu mwana agana ukurikije ubuzima abayemo,ariko ntakidashoka
abonye abamutera inkunga ashobora kugera ku nzozi ze kandi akiteza imbere ,agahindura
amateka ye.

Nkurikije inyigisho nakuye mumahugurwa yo kuwa 3/04/2018 ,MBYOGO namuguriye ingurube kugirango muri ubwo buzima abayemo izamufashe kujya agira icyo yakwigurira nk’amakaye, amakaramu, imyambaro, kwiyogoshesha, inkweto n’ibindi nkenerwa mubuzima bwe bwaburimunsi.
Inkunga ikomeye MBYOGO akeneye niyo kumufasha kwiga, kuko umunani ukomeye umuntu araga umwana we muri iki gihe ni ubumenyi(education).
“Education is the future “

——— THANKS TO WHY DO I EXIST ? KUKI NDIHO RWANDAN ORPHANS SUPPORT PROJECT SUPPORTERS , VOLUNTEERS, EXPERTS AND DONORS, COLLABORATORS FOR MAKING THIS STORYTELLING WORKSHOP SEMINAR AVAILABLE FOR US IN KIGALI, RWANDA & ONLINE FACEBOOK MESSENGER GROUP CALL
THANK YOU
PLEASE MEET SOME OF OUR EXPERTS & COLLABORATORS

Our Founder & CEO , Marie Claudine MUKAMABANO was appointed as Fly ABS's Marketing and Community Outreach Coordinator-African Market Division Representative

Share