Translator

MARIE CLAUDINIE SINGS AT UN

CONTACT US

EMAIL US
EMAIL MAIRE CLAUDINE
Phone: 347.465.4045
In USA:
KUKI NDIHO RWANDA
ORPHANS SUPPORT PROJECT
1186 FULTON STREET
BROOKLYN, NY 11216 USA

In Rwanda:
KUKI NDIHO RWANDA
Paroisse Ste FAMILLE
PO. BOX 442 KIGALI, RWANDA

Your Name (required)

Your Email (required)

Subject

Your Message

SNEAKER DRIVE

Kuki Ndiho partners with community organizations, schools of all levels, religious and cultural institutions to gather, collect and ship much-needed clothing items to its orphans in Rwanda. Please write us if interested in learning more at info@kukindiho.org Please include photos of yourself or your family to include with the individual clothing items so that we can thank you on our web site and so those to who receive the items will also know. snd

Annual Sneaker Drive

Seventh and eighth grader at the Christian Formation Student at St. Vincent Martyr Catholic Church in MADISON, NEW JERSEY are holding a sneaker drive for Rwandan Orphans through the holiday season. They will be collecting new or gently used sneakers in all sizes now. Please contact teacher Henry Page at EMAIL HERE

CALENDAR

May 2018
M T W T F S S
« Apr    
 123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
28293031  

Orphans Stories & Challenges

Angel,
Survived genocide in Rwanda when she was just a teenager girl at age of 16,
After Surviving genocide she immediately married her then boyfriend today they have 5 Children together. However Her Husband left her recently saying that She is poor , He can’t afford to continue living with poor people; mean Miss Angel and her 5 Children. So, I can only imagine the pain and suffering of 5 Children who saw their Father left the Family because they are poor. Miss Angel is the one who have been providing everything in family because she had a good job even tho she drooped out her high school education to create a family after surviving the genocide against Tutsi in Rwanda. She lost her both parents due to genocide, Her Mother and Father, including her uncles, aunts, Cousins and Grand Parents.

Before her Life was moving forward because she built the spirit of resilience like many other genocide survivors orphans whom life circumstances forced them to grow and act like Parents to their young siblings, Miss Angel managed to find a job in Kigali Hospital where she worked for many years until they hired other well educated employers than her. I love her spirit and personality because When she lost her job she didn’t give up she continued to fight for her Life and for her family so she created small business which went well for years then one day she lost everything that is how her life completely changed and she became very poor overnight.

Its crazy How Life surprise us just like that, some people become poor other become rich.

When Miss Angel lost her Business , she
She started to suffer with her husband and they 5 Children including 3 Teenagers , One Girls who finished High School with A+ Grade but she is seating home , she couldn’t continue her Economics Education in University because her Mother can’t afford to pay her school fees.

HERE IN AMERICA, WHEN YOUR PARENTS CAN’T AFFORD TO PAY FOR YOUR SCHOOL FEES AT LEAST YOU ASK HAND FROM GRAND PARENTS OR UNCLES… SO IMAGINE Miss Angel’s Daughter.. She doesn’t have any.

This is why I believe in asking Good will people like yourself to come on board to help and support Miss Angel’s Daughter who are so brilliant Child despite all pain and sorrow her family go through.
Claudine MUKAMABANO
Founder & CEO of WHY DO I EXIST ? KUKI NDIHO RWANDAN ORPHANS SUPPORT PROJECT
Publish of Upcoming book ; DOING BUSINESS CHANGED MY LIFE.
www.whydoiexist.org
Tel: 347 465 4045
E-mail; claudinepeace@gmail.com

————————————————
STORYTELLING
Mubuzima bwacu bwaburimunsi,usanga twibaza ibibazo bitandukanye,bitewe n’ibyodukenera
mubuzima busanzwe.Ukumva umuntu aribaza ati” ese bazaduhemba ryari ko ukwezi
kwashize?”undi akibaza ati”Telephone yanjye ntabwo ikigezweho,ngomba kugura indi ijyanye
n’igihe”undi nawe ati “mfite ikibazo cya decoder yanjye,ntabwo igifata television runaka…….”
Ibi nibimwe mubibazo abantu bibaza kandi ugasanga koko byabatesheje umutwe,bahangayitse
cyane ukagirango bidacyemutse ubuzima ntibwakomeza.

Nyamara kurundi ruhande,hari abantu bafite ibibazo bikomeye cyane,kuburyo n’ubuzima
bwabo buba buri mumanegeka ,mumvugo y’iki gihe,kubaho ari ah’Imana.
Aha ni mu ntara y’iburengerazuba,akarere ka Ngororero,Umurenge wa kavumu,hari umwana
witwa RUKUNDO MBYOGO.Amazina ye aratangaje, yambwiye ko atabonye amahirwe yo
guhabwa amazina yuzuye neza ,kuko ababyeyi be bakagombye kumwita amazina batabanye
neza. RUKUNDO abana na nyina gusa kuko papa we yarabataye ajya gushaka undi mugore.
Rukundo,bashiki be babiri na nyina,babayeho mubuzima bukakaye cyane kuko papa we nubwo
yashatse undi mugore,ajya agaruka murugo yasinze.Abana kuko bamutinya,bo bahita
bamuhunga,ubundi agahangana na nyina.Akamukubita,akamutuka ndetse akamubwira ko
ntacyo amaze.
Reka tuvuge kubuzima bwa buri munsi bwa Rukundo.Rukundo ni umwana ubabaye cyane ,arya
rimwe narimwe,yambara imyambaro ishaje nayo ahabwa n’abagiraneza,inkweto azibona
yazitoraguye aho bazitaye,gukaraba ni rimwe narimwe,kubona aho kuryama ni ikibazo ,kuko
baba munzu y’icyumba kimwe ari bane kandi bakarara kuburiri bumwe we,nyina na bashiki be
babiri,inzu babamo nayo irava ,birumvikana mugihe cy’imvura,iyo iguye nijoro barabyuka
kugirango batanyagirwa,kubona amakaye yo kujyana ku ishuri ni ikibazo,imyamabaro y’ishuri n�

Umunsi umwe Rukundo arabyutse,imvura ntayaguye,yaraye adakarabye ,yaburaye,umusatsi
udasokoje n’imyenda ishaje,ntaribujye ku ishuri kuko ashonje .Ni umunsi w’isoko ,hari abantu
bagiye mu isoko kandi bakeneye umuntu ubatwaza imizigo.Rukundo ajya kubasaba akazi ko
kubatwaza imizigo bakajyana ku isoko.Isoko riri muri kilometero zisaga 20 (20 Km).Ariko
ntayandi mahitamo Rukundo afite,agomba gutwara iyo mizigo kugirango abone icyo aza kurya .
Ubu ku myaka 15 ari mu mwaka wa3 w’amashuri abanza,aho avuga ko kudindira biterwa no
gusiba ishuri bya hato nahato kubera ibibazo by’ubukene,kubura ibikoresho by’ishuri,imirimo
akora ituma isiba amasomo ibi byose bigatuma yiga yagera hagati mumwaka agata
ishuri.Bigatuma agenda adindira.
Mubyukuri uyu mwana afite ishyaka ryo kwiga ,ukumva arangije kwiga yazaba umusilikare
mwiza ,agatanga umusanzu we mukurinda igihugu cye cyamubyaye no kugiteza imbere dore ko
igisirikare cy’u Rwanda gisigaye ari icyumwuga aho kukinjiramo bisaba kuba wararangije nibura
amashuri yisumbuye(secondary).Avuga ko abonye ubushobozi ,akabona abaterankunga
bamufasha mubuzima bwe bwaburimunsi,akiga byamubera icyiraro cyamufasha kwikura
mubibazo abayemo we n’umuryango we.
Aha ushobora kwibaza aho uyu mwana agana ukurikije ubuzima abayemo,ariko ntakidashoka

—————————————————————————————————————–

Story telling

BYIRINGIRO FAUSTIN akomoka mu ntara y’iburengerazuba,akarere ka Ngororero.
Ntabwo abana n’ababyeyi be,nyina yamubyaye adafite umugabo uzwi,amaze kuvuka ,nyina yaje
kumusiga arigendera.Umwana yabayeho mubuzima bubabaje aho atazi se,na nyina amuheruka cyera
cyane.
Yaje kurerwa n’abaturanyi baho nyina yari atuye,nyuma baza kumufasha gushakisha
nyirakuru(ubyara mama we).Umwana arererwa kwa nyirakuru ariko abayeho
mubuzima bubabaje cyane.
Abana na nyirakuru nagashiki ke gato.BYIRINGIRO FAUSTIN na gashiki ke bahura n’ibibazo bitandukanye.
Mubuzima bwabo bwaburimunsi bahura n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya.Barya rimwe narimwe iyo
nyirakuru yagiye guhingira amafaranga maze agahaha,iyo ata hashye baraburara.
Kutamenya ababyeyi.Yumva bavuga ko se yapfuye ,ariko ntiyigeze amenya amakuru ye,nyina we
yabataye bakiri bato cyane ntabwo bamuzi.
Kubona imyambaro ni ikibazo kuko imyenda yambara ayihabwa n’abagira neza.
Nta bikoresho byo kujyana ku ishuri ,ibikoresho akoresha ku ishuri abihabwa n’abana bigana n’abandi
bagiraneza.Iyo yabuze ibikoresho,ajya mu ishuri akicara gusa atandika.
Bafite ikibazo kibabaje murugo,bafite inzu ishaje kandi niyo batekamo,ibi bituma barara mucyumba
kimwe,kuburiri bumwe we mushiki we na nyirakuru.
Iyo FAUSTIN inzara imurembeje,ajya gushaka aho akora imirimo ,kugirango abone icyo arya.

——————————————————————————————————–

STORY TELLING

Iyo witegereje mu mpande zose z’isi ugenda ubona abantu babayeho mubuzima bubabaje
cyane,kuburyo wibaza uko babayeho bikakuyobera,nyamara bo bakerageza kwihanganira ubwo buzima
baba babayemo kuko ntayandi mahitamo baba bafite.Abenshi mubaba babayeho nabi cyane usanga
umubare munini uba wiganjemo aba ndetse n’abagore.
Hano turagaruka kubuzima bw’abana b’impfubyi zirera,zikimenyera buri kimwe cyose kugirango
zibabashe kubaho.
Uyu musore yitwa MUHAWENIMANA JEAN DAMASCENE,ni imfubyi yirera ,ababyeyi be bose
barapfuye.Papa we yapfuye muri 1997 azize intambara y’abacengezi,naho mama we apfa mu 2013 azize
uburwayi.
DASCEMANE afite umuvandimwe we umwe ,ariko ntibabana kuko we yarubatse(yararongoye),bityo
Damascene yasigaye wenyine murugo.
Munzu ishaje,iri mukibanza gito cyane mbese inzu iri mumanegeka ,niho Muhawenimana aba wenyine,
aho abayeho mubuzima bubabaje cyane.Kubona ibyo kurya ni ikibazo,kugura imyambaro ni
ikibazo,kubona inkweto ni ikibazo,inzu abamo irashaje kandi nayo igiye kugwa,kubona ibyo kuryamaho
ni ikibazo,mbese ubuzima bwe burababaje.
Kumyaka 21,Damascene yiga mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye(secondary),uku kudindira
mumashuri byatewe n’ubuzima bubabaje yagiye anyuramo n’ubupfubyi.
Mubuzima busanzwe bwa burimunsi iyo atagiye ku ishuri,arabyuka akajya gushaka aho akora akazi
kugirango abone ikimutunga,imirimo akora harimo nko kuvomera abantu amazi,gutwaza abantu
imizigo,guhingira amafaranga,kwasiriza abantu inkwi,kuragira amatungo n’ibindi bitandukanye akorera
abantu kugirango abone ibimutunga.
Aha wakibaza ngo yiga gute?mu gihe cyo kwiga ,iyo atari muri weekend,abyuka kare agashaka umurimo
asiga akoreye umuntu kugirango nataha aze kubona ibyo arya atashye.Ku ishuri sasita ntabwo arya kuko
ntamafaranga yo kurya yishyuye.Iyo ageze murugo avuye ku ishuri,n’ubundi ajya gushakisha aho yabona
icyo ariburarire.
Imbogamizi ahura nazo mubuzima bwe bwa buri munsi,kuba aba wenyine ntawe asiga
murugo,kutabona ibyo kurya ku gihe,kubwirirwa ku ishuri sasita,kuba munzu wenyine kandi ishaje
ntabushobozi afite bwo kuyisana,kutabona imyambaro,ibiryamirwa,inkweto n’ibindi bibangamira
ubuzima bwe bwa burimunsi.
Akunda kwiga ariko akabura amikoro,ari nayo ntandaro yo kudindira mu myigire,nawe urumva umuntu
ufite imyaka 21 akaba yiga mu mwaka wa mbere!Gusa afite intumbero ko aranagije kwiga yumva yazaba
umuganga,bityo akiteza imbere ndetse agahindura amateka y’ubuzima bwe.
Ushobora kwibaza ikintu yumva akeneye mubuzima bwe kimugora cyane?aha yifuza ko abonye
ubufasha akabona inzu yo kubamo,byamugirira akamaro cyane kuko kuba inzu abamo igiye kumugwaho
ari ikibazo gikomeye cyane.
Ngubwo ubuzima bubabaje MUHAWENIMANA JEAN DAMASCENE abamo,nubwo bubabaje ntabwo
abwinubira kuko ntaruhare yagize kugirango abe imfubyi.Dutekereze kand twite kubana b’imfubyi.

————————————————————————————————————-
STORY TELLING
Uyu yitwa DUSABIMANA ,akomoka mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye,Kuri ubu atuye
mu mujyi wa Kigali,akarere ka Nyarugenge Umurenge wa Muhima.DUSABIMANA yavutse muri 1987,ni
imfubyi kubabyeyi bombi,papa we yapfuye muri 1994 azize jenoside yakorewe abatutsi,mama we yaje
kwitaba Imana muri 2012azize impanuka y’imodoka.

Mumuryango w’abana batandatu,DUSABIMANA afite abavandimwe be bane undi umwe yarapfuye
mugihe cya jenoside yakorewe abatutsi.Dusabimana amaze kubura ababyeyi be bombi,yajeguhura
n’ubuzima bugoye cyane ,aho kubona ibibatunga,imyambaro,inkweto,ibiryamirwa n’ibindi bintu
nkenerwa byabaye ingora bahizi,yaje gufata icyemezo cyo kujya I Kigali gushaka yo bene wabo bahabaga
ngo bamufashe,ariko ntibyaje kumworohera.Ntiyarangije kwiga kuko yagarukiye mumwaka wa kabiri
w’amashuri yisumbuye.
DUSABIMANA abonye ubuzima bukomeje kwanga,yaje gushaka umugabo,babyarana abana
babiri,nyuma umugabo aza kumusiga arigendera ajyana n’abana kuko yavugaga ko DUSABIMANA atakiri
mwiza nka mbere, ko ntakazi afite,ntabushobozi afite bwo gutunga abana.
DUSABIMANA yaje gufata icyemezo cyo gukora ubuzunguzagi kugirango ajye abona ikimutunga,ngaho
Nyabugogo,Kimisagara,Kivugiza,Nyamirambo,Mubiryogo,Gitega Cyahafi ,mumujyi ntaho atageraga
azunguza yaba imvura igwa cyangwase ku izuba ry’igikatu.Kubera gukora akwepana n’abashinzwe
umutekano doreko ubuzunguzagi butemewe mu mujyi wa Kigali,baje kumwambura imali ye
(yazunguzaga amasakoshi n’imyenda y’abagore) bituma ahomba.
Ubu kumyaka ye 31,ntagira iwe aba mubavandimwe nabo usanga bamwinubira kubera ntacyo yinjiza.
Dusabimana yumva afite intumbero ko abonye abaterankunga bakamufasha kwiga imyuga,nko kudoda
byamufasha kwiteza imbere akava mugahinda aterwa n’amateka mabi yanyuzemo bityo akaba yakongera akabona abana be.
———————————————————————————————-

Our Founder & CEO , Marie Claudine MUKAMABANO was appointed as Fly ABS's Marketing and Community Outreach Coordinator-African Market Division Representative

Share