Translator

MARIE CLAUDINIE SINGS AT UN

CONTACT US

EMAIL US
EMAIL MAIRE CLAUDINE
Phone: 347.465.4045
In USA:
KUKI NDIHO RWANDA
ORPHANS SUPPORT PROJECT
1186 FULTON STREET
BROOKLYN, NY 11216 USA

In Rwanda:
KUKI NDIHO RWANDA
Paroisse Ste FAMILLE
PO. BOX 442 KIGALI, RWANDA

Your Name (required)

Your Email (required)

Subject

Your Message

SNEAKER DRIVE

Kuki Ndiho partners with community organizations, schools of all levels, religious and cultural institutions to gather, collect and ship much-needed clothing items to its orphans in Rwanda. Please write us if interested in learning more at info@kukindiho.org Please include photos of yourself or your family to include with the individual clothing items so that we can thank you on our web site and so those to who receive the items will also know. snd

Annual Sneaker Drive

Seventh and eighth grader at the Christian Formation Student at St. Vincent Martyr Catholic Church in MADISON, NEW JERSEY are holding a sneaker drive for Rwandan Orphans through the holiday season. They will be collecting new or gently used sneakers in all sizes now. Please contact teacher Henry Page at EMAIL HERE

CALENDAR

October 2019
M T W T F S S
« Sep   Nov »
 123456
78910111213
14151617181920
21222324252627
28293031  

10 TOP LIFE CONSEQUENCES ORPHANS FACE EVERYDAY

#orphanspain

Ibibazo by’imfubyi ni byinshi. Umuntu umwe ntiyakwirarira ko abizi byose wenyine, ahubwo binasaba ko abantu barenze umwe babirebera hamwe, kuko umuntu umwe ntamenya byose. Abantu banyuranye bicaranye babyunguranaho kurushaho. N’ubwo ntawabirondora byose, bimwe muri byo ni ibi bikurikira

1.KUBURA RWA RUKUNDO UMUNTU AGIRIRWA N’UMUBYEYI WE :

Hari imvugo mu kinyarwanda igira iti : « akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu ». N’iyo bashaka bari kuvuga ko akabura ntikaboneke ari umubyeyi w’umuntu (yaba nyina cyangwa se). Mu by’ukuri niba hari umuntu ugira urukundo rw’umwana ni uwamubyaye. Ni yo mpamvu kimwe mu byo ifubyi ibura ni urwo rukundi rwihariye, rigirwa n’umubyeyi wakwibarutse. Twibuke ibyo ababyeyi bigomwa ngo abana babo bamererwe neza. Bigaragaza urukundo rwa kibyeyi. Ubaye imfubyi aba ahombye urwo rukundo.

2. KUBURA BWA BURERE:

Aha haravugwa bwa burere buri gihe umuntu akesha umubyeyi, za nama z’umubyeyi, ya mico umuntu atozwa n’umubyeyi. Iyo umuntu abaye imfubyi, cyane cyane akiri muto, aba atakaje amahirwe yo kubona iyo ndero nziza, urugero rwiza, icyitegererezo cyiza.

3. KUBURA CYA GITSURE CY’UMUBYEYI :

Burya kubaho, hari uwo umuntu yumva atagomba gutenguha, cyangwa uwo umuntu agomba kumvira no kugirira igitinyiro, bifasha kwirinda kwitwara nabi. Mu kinyarwanda hari n’ibyo bita igitsure gituma umuntu ahitamo inzira nziza akirinda inzira mbi.

4. KUBURA UWO WISANGAHO 100% :

Umubyeyi ni we wa mbere umwana agirira icyizere, ku buryo ari na we umwana yatakira ibintu bigeze ahakomeye. Umubyeyi ni na we wo umwana yatura ibiri ku mutima we kuko azi neza ko ntacyo yamunganya.

5. KUBURA UMUBYEYI , KENSHI BIGIRA INKURIKIZI ZO KUBURA AMIKORO,UBUSHOBOZI,IMIBEREHO MYIZA.

Umubyeyi yakwemera akagurisha kugira ngo umwana yige cyangwa se kugira ngo abeho neza. Umubyeyi ntiyizigama iyo bigeze ku mwana we.

6. KUBA  YATAKAZA ICYIZERE CYANGWA AKAGIRA ICYIZERE GIKE MURI WE:

Imfubyi idafite n’umubyeyi n’umwe ishobora kwibwira ko ntacyo yageraho kuko itagifite ababyeyi. Hashobora kuvamo kwiheba ndetse ntibe icyumva agaciro k’ubuzima. Iyo birengeje urugero hakaza kwiheba, umuntu ashobora no kwiyahura kuko ntacyo ubuzima buba bukimaze kuri we.

7. KUBURA UMUNEZERO:

Ibi birumvikan kuko umwana wakuze abonana iwabo ibyishimo biva kugusabana no kuba ari kumwe n’ababyeyi be bifasha ku mutima. Burya ubuzima buryoha kubera ko umuntu ari kumwe n’abo akunda kurusha abandi.

8. GUHURA N’INGORANE ZO KUBANA NEZA N’ABANDI:

Kubera ibyago byo kutagira ababyeyi, umuntu ashobora guheranwa no kumva ko yabitewe n’abandi, noneho ugasanga aho kubegera ngo avae mu bwigunjye , ugasanga ahubwo asa n’ubutwayeho umwikomo bikanatuma atabashije kubana nawe

9. KUGIRA INSHINGANO IMBURAGIHE :

Umwana w’imfubyi ashobora kurera barumuna be, kandi na we ubwe yari akiri mu kigero cyo kurerwa. Umwana nk’uwo nta mahitamo aba afite ahubwo iyo abona abavandimwe be ntawundi wabitaho, afata iya mbere akabitaho kuko aba abona ariwe bareba hafi aho.

10. GUHAHAMUKA :

Guhahamuka ni ibintu bijya bibaho mu gihugu nk’Urwanda rwabayemo jenocide n’ubwicanyi ndengakamere. Iki ni ikibazo n’abacitse ku icumu bahura na cyo. Iyo umutwe n’ubwonko bwarenzwe n’ibyo umuntu areba cyangwa yumva bishobora kumugiraho izo ngaruka.

Reka nsoze nibutsa ibintu bibiri. Icyambere niuko izi ari ingero gusa zatanzwe. Ntabwo ari ubushakashatsi bwakozwe, nta n’ubwo ari ihame kuko hashobora kuboneka n’ababisobanura ukundi kandi bikaba byasobanuka neza kurushaho. Icya kabiri n’uko kuri gahunda yo kuvuga imfubyi, hakwiye kwibazwa ikibazo neza. Kumenya imfubyi ni nde? Ntekereza ko ari umwana wese udafite umubyeyi we. Umuntu wese cyane cyane utarageza ku myaka y’ubukure akaba nta mubyeyi afaite. Kwita ku mfubyi, ni kuzirikana ibibazo by’imfunbyi zose, kuziba hafi no kuzifasha kurushaho ku buryo ntawibagirana ngo bigere aho yibaza impamvu we ntawumwitayeho. Ni ko kureba kure, kuko izo mfubyi na zo ni Urwanda rwejo.

Week-end nziza.

———–Published on this Web site by Published Author  Dr. Marie Claudine MUKAMABANO, Ph.D.in Humanities , a Genocide Orphan  Teenager Girl who refused to be just a Victim BUT VICTORIOUS  after surviving genocide in Rwanda …………..

The Founder & Chief Storytelling Officer  of WHY DO I EXIST ? KUKI NDIHI RWANDA ORPHANS SUPPORT PROJECT

Self Published Author of THE POWER OF SOCIAL MEDIA : Be Yourself & Change Somebody’s Life Today ! where she shared 5 Quick and Easy Ways to Standout from the Crowds and Succeed ! By USING THE POWER OF SOCIAL MEDIA TO TELL YOUR STORY & POSITION YOURSELF

E-mail: claudinepeace@gmail.com

www.whydoiexist.org

Tel: 3474654045

If you enjoyed this post, make sure you subscribe to my RSS feed!
Share

Leave a Reply

 

 

 

You can use these HTML tags

<a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <strike> <strong>